NIYEGULIYE NYAGASANI Ugahamagarwa – Vocations Arr. Anthony Musekura
Chorus:
Niyeguliye nyagasani nitabye ijwirye, ubutumwa ampa nzabusohoza (nzabusohoza),
(iteka mwemerere amfate ukuboko) x2
Verses:
Ladies:
- Nzibanira nawe mana y’urukundo wowe umpa gutsinda, wowe umpa imbaraga ahonyuze hose nkakubera umuhamya.
- Koko warankunze wampa ye kumenya ko uli imana nyakuli, komeza umbe hafi nkwamamaze hose mu mvugo no mungiro.
- Uhoraho mana wantwaye umutima mu byo umbwira byose, ibyo unsaba byose n’inyigisho zawe n’inzira y’umukiro
- Ubukristo nyabwo koko n’urugamba rudusaba intwaro, nzagumana nawe ngabo y’ubuzima ndakwihaye wese.
- Nzakurata mwami nzalilimba ubuntu ungilira iteka, nzamamaza hose ubutumwa uzampa nzakubera umuhamya.
- Sinzagira ubwoba ndi kumwe n’Imana rutare negamiye, mu makuba yose niyo iza nyobora niyo nkesha umukiro
- Nzajya nterwa ishema no kuvuga hose ko namenye Imana, nzaharanira kuba umunyu w’isi n’urumuli rw’isi.
All:
Ntusubiza inyuma abakwemera ntusubiza inyuma abagusanga nanjyendajye nanjyendaje
Chorus
0 Comments